Imikino

Amakipe akomeye mu Rwanda yahinduye abatoza

Nyuma yo kubona ko amwe mu makipe yo mu Rwanda atarimo kwitwara neza, abayobozi b’ayo makipe ndetse n’abakunzi bayo bagatunga urutoki abatoza bayo, byatumye amwe muri ayo makipe atandukana n’abo batoza.

Rayon sport ni imwe muri ayo makipe yazanye Jean Marie Ntagwabira avuye muri Kiyovu sport akaba yarahawe inshingano zo gutwara igikombe cy’amahoro dore ko icya shampiyona cyo iyi kipe iashobora kugitwara uyu mwaka kuko ubu iri ku mwanya wa karindwi mu gihe hasigaye iminsi irindwi gusa ngo shampiyona irangire.

Nyuma y’aho rero y’aho Ntagwabira aviriye muri Kiyovu sport, iyi kipe yambara icyatsi n’umweru  yahise izana uwahoze atoza rayon sport mu myaka yashize akaba ariko yari amaze umwaka adakora akazi k’ubutoza.

La jeunesse imwe mu makipe yagerageje kwihagararaho muri uyu mwaka nyuma yo kuva mu cyiciro cya kabiri, yazanye Emmanuel Ruremesha  nawe wahoze atoza rayon sport akaza kunaniranwa n;ubuyobozi bwayo. Gusa nk’uko Ruremesha yabitangaje  ngo azatoza iyi kipe kugeza shampiyona irangiye ariko ngo nta masezerano yasinye, ngo ni ugufasha iyi kipe gusa kuko nyuma ngo ashobora kwishakira indi kipe.

Mu yandi makipe yazanye abatoza bashya ahromo Mukura yasezereye umunya camroun bitaga capello bakazana Godfrey Okoko watozaga Muhanga, Amagaju nayo akaba yarazanye Abdou Mbarushimana wahoze atoza ikipe ya police.

Kugeza ubu APR FC,  ikipe ifite igikombe cya shampiyona giheruka iracyaza ku isonga n’amanota 44 ikaba irusha ikipe ya KIyovu amanita 12 mu gihe hasigaye imikino irindwi gusa ngo shampiyona isozwe.

Uko amakipe azahura muri 1/8 cy’irangiza mu gikombe cy’amahoro